
POLITIKI Y’IGIHUGU YO KWEGEREZA UBUYOBOZI N’UBUSHOBOZI ABATURAGE
Author: Ministry of Local Government Category: citizen participation&democracy, Human rights Publisher: Ministry of Local Government Published: 2021 Tags: Governance |Politiki y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yashingiye ku mahame shingiro y’uburenganzira, agaciro, ubwisanzure n’iterambere bya muntu yagiye atubahirizwa kugeza mu mwaka wa 1994. Politiki yemejwe mu 2000 abayobozi bamaze kugirana ibiganiro n’abaturage, bamaze no kugisha inama abafatanyabikorwa mu miyoborere hagamijwe imiyoborere myiza. Yavuguruwe mu 2012 kugira ngo ikomeze igendane n’intego z’ingenzi za politiki, ubukungu n’imibereho myiza. Guverinoma yakoresheje uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa mu byiciro. Buri cyiciro cyose cyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage cyagize ibyo kigeraho bifatika kandi bifite akamaro. Uretse ibyo, buri cyiciro cyashingiye ku masomo yakuwe mu cyiciro cyabanje, bituma Politiki yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage ivugururwa mu 2012.
Back