
KUBAKA IGIHUGU BITANGIRA UMWANA AGISAMWA INSHAMAKE KU MBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO
Author: ECD Category: child protection Publisher: ECD Published: 2019 Tags: child | Health |
Description:
Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) isobanuye politiki na gahunda zinyuranye zigenewe umubyeyi, umurezi n’umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu. Iki gihe ni ingenzi ku mikurire y’ubwonko bw’umwana kuko kigira uruhare mu kugena imyitwarire izamuranga mu buzima bwe bwose. Ku bw’iyo mpamvu, ibyo umwana
akorerwa cyangwa adakorerwa muri iyi myaka ya mbere y’ubuzima bwe, bigira ingaruka ku mikurire ye, iterambere rye n’andi mahirwe mu buzima bwe amaze gukura. Uko umwana agenda agira ubushobozi bwo kuvuga, kwiga no gutekereza mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe, ibipimo by’imikurire ye biriyubaka kandi nyuma bikagira uruhare mu kugena iterambere rye.
Back